Uko wahagera

Kudakurikirana Mutsindashyaka Thenoneste na bagenzi be, Byakuruye Impaka Zikomeye


Ubushinjacyaha ntibwazanye imbere y'urukiko uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Mutsindashyaka Theoneste na bagenzi be, nk'uko urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru rwari rwabitegetse. Ibi byatunguye cyane abunganira abaregwa muri uru rubanza, Basanga ari ugusuzugura k'uburyo bukabije icyemezo cy'urukiko.

K'ubushinjacyaha, bwabwiye urukiko ko bugikomeza iperereza kuri Mutsindashyaka. Kandi ko aho rigeze ribereka ko batazamuregera urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru. Naho bagenzi be bo bwavuze ko butazabakurikirana.

Icyi cyemezo cy'ubushinjacyaha cyakuruye impaka cyane mu rukiko, zamaze amasaha icyenda. Abunganira abaregwa muri uru rubanza barimo Me Rwangampuhwe, bagaragarije urukiko ko niba Mutsindashyaka Theoneste, Mukasine M. Claire, Karani Alexis na Makombe JMV, badakurikiranwe ko abo bunganira nabo bakwiye kurekurwa.

Cyakora, bamwe mu bakurikiranye uru rubanza, batangarije Ijwi ry'Amerika ko uru rubanza ruzamera nk'urw'umunyemari Kalisa Gakuba Alfred wayoboraga Banki ya BCDI, aho yakurikiranwaga wenyine, abandi banyamigabane ba BDCI bagakingirwa ikibaba.

Urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru, rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri icyi kibazo niba Mutsindashyaka Theoneste na bagenzi be bakwiye gukuriranwa, kuya 3 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG