Uko wahagera

Mutsindashyaka Theoneste Gukurikiranwa mu Rukiko


Ubushinjacyaha bukuru bwatangarije abanyamakuru ko iperereza bukomeje gukora k’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Mutsindashyaka Theoneste, ribugaragariza ko agomba gukurikinwa mu rukiko. Azitaba urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuya 27 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009.

Ubushinjacyaha bwatangaje ibi, mu gihe nyamara bwari bwaratangaje mbere ko budafite ibimenyetso bihagije byo gukurikirana Mutsindashyaka. Ibi Umushinjacyaha mukuru Ngoga Martin yabitangaje igihe Mutsindashyaka yirukanwaga muri guverinoma igitaraganya mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cy’ubushinjacyaha bukuru kuya 24 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, umushinjacyaha mukuru wungirije Alphonse Hitiyaremye, yatangaje ko Mutsindashyaka ahamagajwe mu kwisobanura uruhare yaba yaragize mu micungire mibi y’umutungo wa Leta , mu iyubakwa ry’ibiro by’intara y’iburasirazuba mu gihe yari guverineri wayo.

Icyemezo cyo guhamagaza Mutsindashyaka muri urwo rubanza, cyafashwe na perezida w’urwo rukiko Claudine Nyiramikenke , kugira ngo akurikiranwe hamwe n’abandi baruregwamo bo bakurikiranwa bari muri gereza.

Uru rubanza uko rugenda rukomeza mu kuruburanisha mu mizi, rugenda rufata intera. Cyakora kuva mu ntangiriro zarwo, abakurikiranwa bagiye basaba inshuro nyinshi ko Mutsindashyaka nawe yaruhamagazwamo . Gusa, abarukurikirana bakomeje kwibaza niba Mutsindashyaka azakomeza gukurikiranwa adafunze mu gihe abandi bo bakurikiranwa bari muri gereza.

XS
SM
MD
LG