Uko wahagera

Abanyamahanga 21, Mu Kizamini cyo Gusaba Ubwenegihugu bw'Ubunyarwanda 


Ku nshuro ya mbere mu mateka y'u Rwanda, Abanyamahanga 21 bashaka kubona ubwenegihugu bw'u Rwanda bakoreshejwe ikizamini. Icyo babanjirijeho ni icyanditse, abazagitsinda bazakurikizaho icyo mu magambo, abazagitsinda bazemezwa n'inama y'abaminisitiri, abazaba babuhawe bazarahirire imbere y'umuyobozi w'akarere.

Aba banyamahanga bakoreshejwe ikizamini n'icyigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda. Bamwe muri bo bifuza ubwo bwenegihugu bavukiye mu Rwanda abandi bashatse abagore b'Abanyarwandakazi.

Bamwe mu bakoze icyo kizamini, harimo abakomoka muri Kongo, badutangarije ko bizeye neza ko bazatsinda icyizamini cyanditse babanjirijeho.

Iteka rya Perezida rirebana no guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda ryasohotse mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009> Kuva ryasohoka, bariya banyamahanga 21, nibo ba mbere bakoreshejwe ikizamini cyo kubona ubwo bwenegihugu.

Iryo teka rivuga ko kugira ngo umuntu ahabwe ubwenigihugu bw'u Rwanda agomba kuba fite imyaka 18 kandi amaze nibura imyaka 3 aba mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG