Uko wahagera

Uruzinduko rwa Sekreteri wa Leta, Hillary Clinton muri Congo


Sekreteri wa reta yabwiye perezida Kabila ko Amerika yifuza ibihe bishya by’ubufatanye na Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo.
Yavuze ko Kongo, guverinoma yayo n’abaturage bayo bafite ingorane zirimo ibura ry’abashoramari n’iterambere ndetse n’ibibazo bya ruswa n’izindi ngorane ziturutse ku miyoborere y’igihugu. Izo ngorane zirimo kandi urugomo rwo gukorera abantu ibya mfura mbi, byibasra cyane abagore n’abana mu gihugu.

Nyuma y’inama yabereye mu mujyi wa Goma uri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, madame Clinton yabwiye abanyamakuru ko bwana Kabila yemeye ko Amerika yamuha impuguke mu by’amategeko, iby’imari ndetse n’ibya tekiniki kugirango zimufashe mu gukemura bimwe muri ibyo bibazo. Yasobanuye ko perezida Kabila yamubwiye ko umutekano muri za Kivu ubu ari mwiza kurusha mu kwezi gushize, ariko ko utari waba uko wagombye kumera.

Madame Clinton yavuze ko ubutegetsi bwa Obama burimo gufatanya n’imiryango y’amahanga, irimo Umuryango w’Abibumbye, kugirango bahagarike urugomo rubera mu ntara za Kivu. Madame Clinton yabashije gusura inkambi y’abavuye mu byabo mu nkengero z’umujyi wa Goma, aho abanyecongo barenga ibihumbi 18,000 batuye muri za burende zubatse mu makoro mu nsi y’ikirunga.

Sekreteri war eta Clinton yavuganye kandi na perezida Kabila uburyo ingabo za Kongo zakongererwa amahugurwa yatuma ziba ingabo z’umwuga zabihuguriwe kandi zajya zihemberwa igihe kugirango imyatwarire mibi igabanuke.

XS
SM
MD
LG