Uko wahagera

Munyanganizi Bikoro Yakatiwe Imyaka Ibiri y'Igifungo


Pr Munyanganizi Bikoro yakatiwe imyaka ibiri y'igifungo. Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali, rwamuhamije icyaha cyo gusaba, kwakira indonke n'impano, yitwaje umwanya yari arimo nk'umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe amazi na mine

Cyakora urukiko ntabwo rwategetse ko Pr Munyanganizi wakurikiranwaga ari hanze, yahita atabwa muri yombi urubanza rukimara gusomwa. Pr Bikoro we yahise agaragaza ko atishimiye imikirize y'urwo rubanza ahita arujurira.

Pr Munyanganizi Bikoro niwe muyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda, uhamijwe ibyaha bya ruswa kuva inkundura ya ruswa yatangira mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka

Pr Munyanganizi Bikoro yari umunyepoliti ukomoka mu ishyaka FPR Inkotanyi. Gukatirwa amezi arenga atandatu bihita birangiza indoto ya politiki ye mu Rwanda.

Mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka itanu y'igifungo.

XS
SM
MD
LG