Uko wahagera

Urwego Rurinda Abayobozi Bakuru mu Rwanda 


Mu Rwanda hashyizweho urwego rwihariye, rurinda abayobozi bakuru b’igihugu. Abayobozi bakuru b’igihugu bose ntabwo bari bafite ababarinda. Ababahabwa ni abapolisi babarinda. Abadepite bemeje itegeko rishyiraho urwego rw’umutekano rushinzwe kurinda abo bayobozi bakuru. Nk’uko itegeko ribivuga, abagize urwo rwego si ngombwa ko baturuka mu gipolisi cyangwa mu gisirikare.

Mu Rwanda abayobozi bashyirwa mu byiciro bitatu. Hari abayobozi b’ikirenga, aba bo bafite abashinzwe kubarinda; abayobozi bakuru, n’abayobozi.

Abayobozi bakuru ni abagize guverinoma, abagize inteko ishinga amategeko, abacamanza b’urukiko rw’ikirenga, n’abandi bashyirwaho n’iteka rya Perezida n’iteka rya minisitiri w’intebe kugeza ku muyobozi mukuru n’abandi ku rwego rumwe nawe.

Minisitiri w’ingabo, Gen. Gatsinzi Marcel, yasobanuye ko uru rwego rwihariye ruzanagengwa n’amategeko yihariye, atandukanye n’agenga abapolisi cyangwa ingabo z’igihugu.

XS
SM
MD
LG