Uko wahagera

Umuyobozi w’Ikinyamaku Umuvugizi muri Polisi


Umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga Umuvugizi yitabye Polisi. Gasasira Jean Bosco, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umuvugizi, yamaze amasaha ane ku ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha. Gasasira yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bamubwiye ko bamukurikiranyeho icyaha nshinjabyaha cyo gusebanya, yakoze mu nkuru yasohoye mu kinyamakuru cye.

Gasasira yadutangarije ko nta muntu umwunganira yari afite, bitewe n’uko abanyamategeko batandukanye bakorera mu Rwanda, bagize ubwoba bwo kumwunganira. Ati “Abo nabwiye bantangarije ko mpanganye n’abantu bakomeye, ko batanyunganira, kubera ko hari byinshi byabicira mu kazi kabo.

Gasasira yatubwiye kandi ko uwamureze gusebanya ari umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu hose, Mutangana J. Bosco, kubera inkuru yasohoye mu kinyamakuru Umuvugizi No 59 igira iti “Abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana na Dr Diane Gashumba barabizira”

Gasasira ati “ibimenyetso byose by’iyi nkuru ndabifite, nanze kubigaragariza polisi, niteguye kubyerekana dosiye yageze mu rukiko.”

XS
SM
MD
LG