Uko wahagera

Ihindurwa rya Guverinoma mu Rwanda


Ku ya 26 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, guverinoma y’u Rwanda yahinduwe. Abaminisitiri 3 nibo bavuye muri guverinoma. Umuminisitiri umwe mushya niwe winjiye muri guverinoma. Naho abaminisitir 4 bahinduriwe minisiteri. Abandi bagumye muri za minisiteri zabo.

Umunisitiri mushya winjiye muri guverinoma ni Habamungu Mathias umunyamabanga w’amashuri mato n’ayisumbuye. Naho Abaminisitiri bavuye muri guverinoma ni minisitiri w’uburezi, Gahakwa Daphrose, Umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mutsindashyaka Theoneste, na minisitiri wari ushinzwe ikoranabuhanga muri Perezidansi, Romeo Murenzi. Nta wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Abaminisitiri bahinduriwe muri guverinoma ni, Charles Muligande, wahawe uburezi. Musoni Protais wasimbuye Muligange ku bikorwa by’inama y’abaminisitiri. Bazivamo Christophe wahawe ubutegetsi bw’igihugu asimubura Musoni Protais. Na Agnes Kalibata wahawe ubuhinzi n’ubworozi asimbura Bazivamo. Kalibata nta wamusimbuye ku mwanya yarimo.

Muri iri hindurwa rya guverinoma, ikigaragara ni uko minisiteri y’uburezi yashyizwemo amaraso mashya.


XS
SM
MD
LG