Uko wahagera

Depite Munyanganizi Bikoro Yasabiwe Imyaka 5 y’Igifungo


Ubushinjacyaha, bwasabiye Depite Munyanganizi Bikoro, imyaka 5 y’igifungo. Depite Munyanganizi Bikoro ukomoka mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 5 y’igifungo, kubera ibyaha bya ruswa no kunyereza imisoro. Umwunganira yasabye ko yagirwa umwere, cyangwa igihano azahabwa kikazasubikwa. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009. Munyanganizi akurikiranwa atari muri gereza.

Depite Munyanganizi Bikoro yaburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali kuya 21 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009. Dosiye ye yagiye ahagaragara mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009. Icyo gihe byamubereye intandaro yo kwegura mu nteko ishinga amategeko, aho yari amaze amezi atandatu yonyine.

Ibyaha bya ruswa no kunyereza imisoro akurikiranweho n’ubushinjacyaha yabikoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amazi na mine. Aho yatumizaga mu mahanga amakaro yo kubaka inzu ye bwite, akayakwepesha imisoro. Ibyo byaha n’ubwo abyemera, umwunganira yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko yabikoze ubushinjacyaha bwashoboye kugaragariza urukiko.

Ibi byaha ni biramuka bihamye Depite Munyanganizi Bikoro, niwe uzaba ubimburiye abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda, mu guhanwa kubera ruswa.


XS
SM
MD
LG