Uko wahagera

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa


Perezida Paul Kagame arifuza ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wabyutswa vuba. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabatangarije ko yifuza ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wakongera ukabyutswa vuba bidatinze, ariko ko hari ibintu bimwe bikwiye kubanza gukemurwa.

Perezida Kagame yavuze ko byoroshye kandi binakomeye, ko bisaba kwicara, abantu bakaganira ku bibazo bitandukanye, birebana n’amateka ya jenoside ndetse n’ibyakurikiye jenoside. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byatuma bagira icyo bumvikanaho, cyangwa bakumvikana kuri bimwe ibindi nti bumvikane, nk’uko bishoboka ko bashobora kutanumvikana.

U Rwanda rwacanye umubano n’Ubufaransa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006, biturutse ku mpapuro zo guta muri yombi abasirikare bakuru 9 b’u Rwanda, zatanzwe n’umucamanza wo mu Bufaransa, Jean Louis Bruguiere icyo gihe, ubashinja ko aribo bahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

XS
SM
MD
LG