Uko wahagera

Ibivugwa k’Umunyamakuru Charles Kabonero


Mu Rwanda, bite byo guhunga bivugwa k’umunyamakuru Charles Kabonero. Umuyobozi wa kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, Shyaka Kanuma, yasohoye inyandiko iriho umutwe ko umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero, yahunze u Rwanda. Kanuma yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko abikesha imwe mu miryango mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikorera muri Uganda. Kabonero k’uruhande rwe yabiduhakaniye.

Umunyamakuru Shyaka Kanuma avuga ko Kabonero kuri ubu abarizwa mu gihugu cya Uganda. Kabonero we yadutangarije ko atari mu Rwanda koko, ariko ko adashobora kuvuga igihugu aherereyemo, kubera impamvu z’umutekano we, kandi ko mu gihe cya vuba azagaruka mu Rwanda nk’uko asanzwe agenda akongera akagaruka, uwanditse iyo nkuru agakorwa n’ikimwaro.

Ntabwo ari ubwa mbere umunyamakuru Shyaka yandika Kabonero abinyujije mu kinyamakuru ayobora. Mu mwaka wa 2006, yigeze kwandika inkuru ikomeye kuri Kabonero Charles, avuga ko afatanije na Ruzibiza Abdul wahoze ari umusirikare wa RPF, mu gutegura igikorwa cyo gutega ibisasu bya geranades mu mujyi wa Kigali.

Cyakora, abanyamakuru b’Umuseso bagiye bahunga u Rwanda biturutse ku nkuru basohora mu kinyamakuru Umuseso zikunze kunenga cyane ubutegetsi buriho muri iki gihe mu Rwanda, burangajwe imbere na FPR. Mu babarizwa mu buhungiro muri iki gihe, harimo Robert Sebufirira na Kalisa Mc Dowell.

XS
SM
MD
LG