Uko wahagera

Senateri Safari Stanley Yirukanwe muri Sena


Abasenateri 18 mu basenateri 19 bafashe icyemezo mu nama yabo rusange yo ku ya 10 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Hifashe umwe. Kugira ngo Senateri Safari Stanley yirukanwe muri sena, hasabwa 3/5 by’abagize sena, ni ukuvuga abasenateri 16.

Senateri Safari niwe musenateri wa mbere, wirukanwe muri sena, kuva sena yajyaho mu Rwanda mu mwaka wa 2003.

Itegeko rigenga imikorere ya sena mu ngingo ya 99 igika cya kabiri rivuga ko abasenateri bari bafite amahitamo atatu, kwambura Safari Stanley ½ cy’ibihembo agenerwa; kumugaya mu ruhame, no kumukura muri sena. Ibi bigakorwa kubera ko yasibye inama eshatu rusange zikurikirana za sena, akanasiba n’imirimo ya komisiyo ntabitangire ibisobanuro.

Abasenateri ntibiriwe bashakiriza ahandi mu byo basabwa, bahise bemeza ko Safari Stanley agomba kwirukanwa muri sena. Babyemeje bifashije amatora yanditse yakozwe mu ibanga.

Sena yafashe icyi cyemezo nyuma y’aho senateri Safari Stanley akatiwe igihano cya burundu cy’umwihariko, kuya 6 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009, kubera uruhare yagize muri jenoside. Urubanza rwe rwabaye yaramaze guhunga u Rwanda, kugeza n’ubu aracyashakishwa na Polisi y’u Rwanda.


XS
SM
MD
LG