Uko wahagera

Senateri Safari Yakatiwe Burundu


Senateri Safari Stanley Yakatiwe Burundu y’Umwihariko. Senateri Safari yahamwe n’uruhare yagize muri jenoside, harimo gutegura no gushishikariza jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Urukiko Gacaca rwamukatiye igifungo cya burundu cy’umwihariko. Urubanza rwe rwaburanishijwe adahari.

Senateri Safari ni uwa kabiri mu bagize inteko ishinga amategeko wari mu mirimo ye, uhamwe n’ibyaha bya jenoside. Nyuma ya depite Nirere Beatrice nawe wakatiwe burundu y’umwihariko mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2009.

N’ubwo urubanza rwe rwabereye mu ntara y’amajyepfo, rwaburanishijwe n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali. Senateri Safari niwe ubwe wari wasabye ko yahindurirwa urukiko, dore ko mu mabaruwa atandukanye yandikiye urwego rw’igihugu rw’inkiko Gacaca agaragaza ko nta kizere na gito yari afitiye urukiko rw’umurenge wa Cyarwa aho akomoka.

Senateri Safari Stanley yari umunyepolitiki wayitangiye mu Rwanda mu gihe cy’inkundura y’amashyaka menshi mu mwaka w’1991.

Urubanza rwa Senateri Safari Stanley rwaciwe, kuri iyi ya 6 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. N’ubwo yakatiwe adahari, itegeko rya Gacaca riteganya ko afite uburenganzira bwo kujurira mu gihe cyitarenze iminsi 15.

XS
SM
MD
LG