Uko wahagera

Ikiganiro cy’Ishyaka PS Imberakuri Caburijwemo


Polisi y’u Rwanda yaburijemo ikiganiro n’abanyamakuru cy’ishyaka PS Imberakuri. Mu byo ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza y’Abaturage, PS Imberakuri, rikora, nti rikomeje guhirwa na gato n’urubuga rwa politiki mu Rwanda. Ku italiki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, ikiganiro ryagiranaga n’abanyamakuru cyaburijwemo na polisi y’u Rwanda. Yanajyanye abayobozi baryo ku rwego rw’igihugu, ibahata ibibazo mu gihe cy’isaha imwe, ibona kubarekura.

Abapolisi babwiye abanyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro bati, “iki kiganiro turagihagaritse kubera ko cyakoreshejwe nta byangombwa cyujuje”. Bahita basaba abanyamakuru bari bacyitabiriye ko basohoka, bakigira mu zindi gahunda zabo. Abanyamakuru nabo bahise basohoka, bageze hanze babona umuyobozi w’ishyaka ry’imberakuri n’abayobozi ba komite nyobozi ye, bariko baburiza imodoka isanzwe itari ya polisi. Cyakora yagiye iherekejwe n’indi ya polisi. Nyuma, umuyobozi w’Imberakuri yaduhamagaye atumenyesha ko bageze kuri polisi babahata ibibazo, babona kubarekura.

Twababwira ko polisi y’igihugu yageze muri icyo cyumba cy’icyiganiro mbere y’uko abanyamakuru batangira kubaza ibibazo. Cyakora, Me Ntaganda Bernard umuyobozi w’Imberakuri yari yatangaje ko icyigamijwe ari ukubamenyesha ko akayihayiho ka politiki k’Imberakuri yari afite ntaho kagiye.


XS
SM
MD
LG