Uko wahagera

BBC Gahuzamiryango n'u Rwanda


Imishyikirano hagati ya Leta y’u Rwanda na BBC Gahuzamiryango ntacyo yagezeho. Abayobozi ba BBC gahuzamiryango bageze i Kigali kuya 21 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009. Baganiriye na Minisitiri w’itangazamakuru, Mme Louise Mushikiwabo. Ariko imishyikirano bagiranye, Mushikiwabo yatangaje ko isa nkaho ntacyo yagezaho, kuko nta gihe bihaye kugira ngo BBC Gahuzamiryango izabe yongeye kumvikana k’umurongo wa FM mu Rwanda.

Muri iyo mishyikirano, Leta y’u Rwanda yasabaga ko BBC Gahuzamiryango yahindura umurongo muri gahunda yayo yi Kirundi n’i Kinyarwanda. Ku Leta y’u Rwanda ivuga ko izo gahunda zibangamira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Cyakora, abayobozi ba BBC Gahuzamiryango bari muri iyo mishyikirano nti bagaragaraje niba koko bagiye guhindura umurongo iyo radiyo igenderaho.

Guhera ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa 4 mu mwka w’i 2009, nibwo Leta y’u Rwanda yakuye BBC Gahuzamiryango ku murongo wa FM mu Rwanda, biturutse ku kiganiro imvo n’imvano cyari cyahise uwo munsi.


XS
SM
MD
LG