Uko wahagera

Ubushinjacyaha mu Rubanza rw’Abanyamakuru b’Umuseso


Ubushinjacyaha bwikuye mu rubanza rwa kabiri bwari bukurikiranyeho Abanyamakuru 3 b’ikinyamakuru kigenga Umuseso. Muri urwo rubanza, ubushinjacyaha bwavuze ko bwaruvuyemo kubera ko nta nyungu bukirufitemo. Ubushinjacyaha bwarega abo banyamakuru ibyaha byo gusebanya, ibitutsi, urukozasoni n’urugomo. Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma urwo rubanza ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009.

Muri urwo rubanza ruregwamo abanyamakuru 3 b’Umuseso aribo, Charles Kabonero, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso, Robert Sebufirira na MC Dowell Kalisa bahoze ari abanyamakuru b’ikinyamakuru Umuseso, kuri ubu bahunze igihugu biturutse ku kazi bakoraga.

Ibyo byaha bari bakurikiranweho babikoze mu nyandiko basohoye mu kinyamakuru Umuseso cyo mu mwaka w’i 2003. Yagiraga iti” Gahima yategetse BACAR ko iha nyina miliyoni 73”. Ubushinjacyaha bwavugaga ko muri iyo nyandiko abo banyamakuru basebeje Gahima Gerard wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, nawe kuri ubu yahunze u Rwanda.

Uru rubanza ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho abanyamakuru b’Umuseso, ni urwa kabiri ubushinjacyaha bwikuyemo, nyuma y’urundi rubanza Umuseso waburana n’umunyemari Tribert Rujugiro. Cyakora Rujugiro we yanze kuva ku izima, n’ubu aracyahatana n’Umuseso. Urwo rubanza rugeze mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ikinyamakuru Umuseso gikunze kujya mu nkiko akenshi biturutse ku nkuru kiba cyanditse zitarebwa neza n’ abo ziba zirekeye.


XS
SM
MD
LG