Uko wahagera

Uburenganzira bw’Abagore mu Karere k’Ibiyaga Bigari


Abagore bo mu karere k’ibiyaga bigari, babifashijwemo n’abagore baba mu gihugu cy’u Buholandi baturuka muri ako karere, bahuriye i Bujumbura mu Burundi, aho basabye ko ihohoterwa rikorerwa abagore ryahagarara, umugore akarushaho no kugira ijambo muri politiki.

Muri iyo nama, abo bagore bavuze ko kugira ngo ibi bigerweho ari uko umwanzuro 1325 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, wo mu mwaka w’i 2000, ukwiye gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu byabo. Bagaragaje ko uwo mwanzuro utanazwi na gato n’abagore bo mu karere.

Muri iyo nama yabaye kuva kuya 14 kugeza kuya 15 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009, abagore bo mu biyaga bigari basabye ko abagabo bo muri ako karere bamenya ko umugore afite uburenganzira 100 ku 100 bungana n’ubw’umugabo , ko nta mpamvu n’imwe ituma abagabo bahora basa nk’aho bamugenera.


XS
SM
MD
LG