Uko wahagera

Ishyaka ry’Imberakuri mu Rwanda


Ishyaka ry’Imberakuri nta mahirwe rifite yo gukorera politiki mu Rwanda. Inama rusange y'ishyaka ry'imberakuri riharanira imibereho myiza y'abaturage yagombaga guterana yaburijwemo na Polisi y’igihugu. Nk'uko umuyobozi w'ishyaka PSI, Me Ntaganda Bernard yabitangarije Ijwi ry'Amerika, iyo nama yagombaga gukosora bimwe mu byashingiweho mu kwangira ishyaka rye, nko kurihindura izina aho kwitwa PSI izina ryitwa n'undi muryango mpuzamahanga rikitwa noneho PS Imberakuri. Iyo nama yanagombaga kuzuza imyanya 30/100 by'abagore muri komite nyobozi y'ishyaka mu rwego rw'igihugu.

Ijwi ry'Amerika ryabajije umwe mu bapolisi wari urangaje imbere abandi igitumye babuza iyo nama rusange y'ishyaka guterana, asubiza ko ari uko iyo nama itubahirije amategeko ku bijyanye n'abagomba kumenyeshwa ko iri bube. Gusa, umuyobozi w'ishyaka PS Imberakuri, Me Ntaganda, asanga urwo ari urwitwazo. Nk'umunyepolitiki ufite uburambe, Me Ntaganda yatubwiye ko ibintu nk'ibi bigaragaza ko aho u Rwanda rugana atari heza na gato.

Iyi nama rusange y'ishyaka ry'imberakuri riharanira imibereho myiza y'abaturage ni iya kabiri y'ishyaka rya politiki iburijwemo na polisi y'u Rwanda, mu gihe cy'ukwezi kumwe. Mu ntangiriro z'ukwezi gushize kwa kane, irindi shyaka rishya ryashakaga kuvuka mu Rwanda, ariryo ADRUIUA, naryo inama rusange yaryo yaburijwemo muri ubu buryo.


XS
SM
MD
LG