Uko wahagera

Gen. William Ward Yasuye u Rwanda


Gen. William Ward, umuyobozi w’ingabo z’Amerika muri Afrika, AFRICOM, asuye u Rwanda. Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Gen. William Ward, yabonanye n’abasirikare b’u Rwanda bagiye bagenda mu bikorwa byo kurinda amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudan. Yishimira akazi keza bakozeyo n’ubwo bitari byoroshye.

Mu kiganiro yagiranye n’banyamakuru arangiza uruzinduko rwe mu Rwanda, Gen Ward, yashimye imiterere n’imikorere y’igisirikare cy’u Rwanda. Yavuze ko ari icy’umwuga, gishoboye, cyatojwe neza. Avuga ko Amerika yishimiye kugirana umubano n’igisirikare giteye gutyo.

Ubusanzwe, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifasha ingabo z’u Rwanda mu bikorwa zijyamo byokugarura amahoro muri Sudan. Amerika niyo izitoza, ikaziha ibikoresho, ndetse ikazifasha kugerayo no kugaruka.

Gen. William Ward yasuye u Rwanda kuva ku ya 20 kugeza ku ya 22 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009. Ni uruzinduko rwa kabiri agiriye mu Rwanda. Yahaherukaga muri 2007.


XS
SM
MD
LG