Uko wahagera

Ikirego cy’Abunganira Gen. Laurent Nkunda


Ku nshuro ya kabiri, ikirego cy’abunganira Gen. Laurent Nkunda cyatewe utwatsi. Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba rwavuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwa Gen. Laurent Nkunda. Kuri urwo rukiko, abunganira Gen. Nkunda nti barushyikirije ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Gen. Nkunda afungiwe mu ifasi rukoreramo.

Urwo rukiko rwavuze ko ntaho rwahera rugena urundi rukiko rwaburanisha uru rubanza. Byatumye urubanza rwa Gen. Nkunda rutarangirira aho. Ariko Me Bourgon Stephane wunganira Gen. Nkunda yatangarije abanyamakuru ko agiye gukoresha inzira zose zishoboka uwo yunganira ufungiwe amaherere ariwe Nkunda akarekurwa.

Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu cyije gikurikira ikindi cyemezo gisa nacyo cyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2009.

Gen. Laurent Nkunda, yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2009. Abayobozi batandukanye b’u Rwanda bavuze ko yari yagerageje gutambamira igikorwa cya Umoja Wetu cyari gihuje ingabo z’u Rwanda n’iza Congo

XS
SM
MD
LG