Uko wahagera

Gen. Maj. Munyakazi muri Gacaca


Urubanza rwa Gen. Maj. Munyakazi Laurent rwoherejwe kuburanishwa muri Gacaca. Urukiko rw’ikirenga, ari nabwo bujurire bwa Nyuma Gen. Maj Munyakazi Laurent yari asigaranye, nirwo rwafashe icyemezo cyo kohereza urubanza rwe muri Gacaca. Urwo rukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha. Ko urukiko rufite ubwo bubasha ari urukiko Gacaca rw’ubujurire rw’umurenge wa Rugenge mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rw’ikirenga rwavuze ko Gen. Maj Munyakazi atari mu bari bahagarariye jandarumeri ku rwego rw’igihugu. Bityo akaba atagomba gukomeza kuburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Gen. Maj. Munyakazi yakatiwe igifungo cya burundu ubugirakabiri n’inkiko za gisirikare. Yahise atangaza ko icyemezo gifashwe n’urukiko rw’ikirenga ko atacyishimiye asaba urwo rukiko ko rwagisubiramo.

Gen. Maj Munyakazi Laurent akurikiranweho ibyaha bya jenoside. Ibyaha byose uko ari 13 ubushinjacyaha bumurega akaba abihakana.

XS
SM
MD
LG