Uko wahagera

Itangizwa ry’Umushinga wa “One Dollar Campaign”


Ku ikubitiro, miliyoni hafi 30 z’amanyarwanda mu itangizwa ry’umugambi “One Dollar Campaign”. Bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, batekereje umushinga wa “One dollar Campagain”. Amafaranga azavamo, azubakira amacumbi imfubyi zarokotse jenoside zitagira aho ziba. Mu itangizwa ry’uwo mushinga i Kigali, ku ikubitiro habonetse miliyoni hafi 30 z’Amanyarwanda.

Ubutumwa bwari muri videwo bw’Abanyarwanda batandukanye bo mu mahanga, bugaragaza ko diaspora iba muri Afrika, i Bulayi no muri Amerika izitabira icyo gikorwa. Mu minsi ijana yibukwamo jenoside yakorewe abatutsi, bifuza ko buri wese yaba atanze nibura amadolari 100 y’abanyamerika. Ni ukuvuga idolari rimwe ku munsi.

Abo banyarwanda bavuga ko amafaranga azaboneka, azashobora kubakira nibura imfubyi 600 zitishoboye za jenoside. Igikorwa kizatangirira mu mujyi wa Kigali kizakomereze hirya no hino mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG