Uko wahagera

Kwibuka Jenoside mu Rwanda


Imyaka 15 nyuma ya jenoside yakorewe abatustsi. Inama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe abatutsi iriko ibera mu Rwanda. Imyaka 15 nyuma ya jenoside yakorewe abatustsi, “uko ibintu biteye n’aho twerekecyeza” niyo nsanganyamatsiko y’iyi nama. Mu byo abashakashatsi batandukanye bavuye hirya no hino ku isi bari gusuzuma, harimo ibijyanye no guhakana no gupfobya iyo jenoside, ndetse no kuzimangatanya burundu ibimenyetso byayo.

Madamu Assumpta Mugiraneza, umwe muri abo bashakashatsi, ari mu bantu bateguye iyo nama. Mu kiganiro kihariye Mugiraneza yagiranye n’ijwi ry’Amerika, yatubwiye ko guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatusti biriho, ariko cyane cyane, hanze y’u Rwanda.

Mu gihugu imbere, ikibazo gihari ni icy’ingengabitekerezo ya jenoside ikunda kwitiranwa no gupfobya no guhakana jenoside. Cyokora, asanga icyitwa guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, aribyo negationisme mu gifaransa, bitarasobanuka neza. Kuri we bituma iyo avuga “ ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi”, abishyira, hagati y’udukato.

Undi mushakashatsi, Thomas Munyaneza, nawe uri muri iyo nama, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko guhakana no gupfobya jenoside bifite aho bihurira no gusibanganya burundu ibimenyetso byayo. Hashize imyaka 5 atangiye ubushakashatsi mu buryo ibyo bimenyetso byatangiye gusibanganywa, kandi kugeza n’ubu aracyabicukumbura. Avuga ko ibyo bimenyetso bisibanganywa mu magambo no mu bikorwa. Kuri Munyaneza, kwandika ko jenoside yabaye ubwabyo nti bihagije, hagomba kugaragara n’ibimenyetso byayo.

Iyi nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ku itariki ya 4 izarangira kuya 6 z’ukwezi kwa 4 turimo.


XS
SM
MD
LG