Itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko ubucamanza bw’u Bufaransa bwakuyeho urwandiko mpuzamahanga rwo guta muri yombi Rose Kabuye umukuru wa Protocole ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Wari mu maboko y’ubutabera guhera mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008.
Muri iryo tangazo, guverinoma y’u Rwanda yishimiye icyo cyemezo gifashwe mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka jenoside yakorewe abatusti ku nshuro ya 15. G
Impapuro zita muri yombi madamu Kabuye zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguere mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006, hamwe n’abandi bayobozi bakuru 8 bo mu gisirikare cy’u Rwanda. Izo mpapuro zabaye intandaro k’u Rwanda yo gucana umubano n’u Bufaransa.