Uko wahagera

Kurwanya SIDA Hifashishijwe Ibishushanyo


Gahunda ya Perezida wa Reta Zunze Ubumwe z’Amerika, PEPFAR, irakangurira urubyiruko kurwanya icyorezo cya SIDA rwifashishije ibishushanyo. Amarushanwa yo gutanga ubutumwa bwa SIDA binyuze mu bishushanyo, byahanzwe n’urubyiruko. Ni ubwa mbere PEPFAR ijejwe kurangura gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo kurwanya SIDA, itegura ayo marushanwa. Yitabiriwe n’abana 190 bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 20 y’amavuko. Hahembwe abana 9.

Mu insanganyamatsiko yo “kwishimira ubuzima”, abo bana batubwiye ko ibishushanyo byabo bizafasha urubyiruko rwumva ndetse n’urufite ubumuga bwo kutumva, kurushaho kurwanya icyorezo cya SIDA.

Mu bishushanyo by’abo bana, n’ubwo harimo ibyo umuntu areba agahita asobanukirwa ubutumwa bitanga, harimo n’ibindi bishushanije mu buryo buzimije. Urugero ni igishushanyo cyabaye icya mbere mu itsinda ry’abatarengeje imyaka 20. Ni icya Mukiza Yozefu, wiga mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali, Simington, wanashyikikirije ibihembo abana batsinze, yavuze ko ibihangano 3 bya mbere muri buri tsinda bizoherezwa mw’imurika rizabera i Washingtoni muri Amerika, aho bizarushanwa n’ibindi bishushanyo by’abana, bizaba byashushanijwe n’urundi rubyiruko rutandukanye rwo hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu abanduye agakoko gatera ingwara ya SIDA babarirwa kuri 3 ku 100 by’abaturage b’u Rwanda. Uwo mubare wagabanutse guhera mu mwaka wa 2004, ari nabwo gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, PEPFAR, yo kurwanya SIDA yatangizwaga mu Rwanda . Kuva yatangizwa, yateganirije u Rwanda akayabo ka miliyoni 394 z’amadolari y’abanyamerika, yo kurwanya icyorezo cya SIDA. Imiliyoni 123 z’amadolari y’abanyamerika yahawe u Rwanda mu mwaka ushize wa 2008.

XS
SM
MD
LG