Uko wahagera

Imfungwa zo muri Sierra Leone mu Rwanda


Imfungwa z’Urukiko Mpuzamahanga Rwihariye kuri Sierra Leone zizarangiriza ibihano mu Rwanda. Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’urukiko mpuzamahanga rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone, ko imfungwa zarwo zamaze gukatirwa, zarangiriza ibihano byazo mu Rwanda. Ku ikubitiro imfungwa 5 nizo zizoherezwa u Rwanda, zikazafungirwa muri gereza ya Mpanga mu ntara y’amajyepfo. Cyakora, igihe zizazira nti cyatangajwe.

Amasezerano nk’ayo ni aya kabiri u Rwanda rushyizeho umukono, nyuma y’ay’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Ariko imfungwa z’urwo rukiko nti zirazanwa mu Rwanda, nyuma y’umwaka ayo masezerano ashyizweho. K’uruhande rw’u Rwanda, yashyizweho umukono na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rosemary Museminari. Naho k’uruhande rw’urwo rukiko, umwanditsi mukuru warwo, Herman Von Hebel, niwe wayashyizeho umukono. Ayo masezerano avuga ko uburyo izo mfungwa zizafungwamo, buzagenwa n’amategeko ya guverinoma y’u Rwanda, ariko urukiko rwihariye rwa Sierra Leone rukazajya rukora igenzura.

Uburyo izo mfungwa zizagezwa mu Rwanda, ibyo kuzitaho nk’ibyo kurya, ibijyanye n’isuku, ndetse n’itumanaho bizajya byishyurwa n’urukiko rwa Sierra Leone. Ariko ibijyanye n’umutekano wazo, amazi, umuriro n’isuku bizakorwa na guverinoma y’u Rwanda. Minisitiri Museminari naVon Habel bavuze ko amasezerano nk’ayo afasha umugabane w’Afrika ubwawo mu kurwanya umuco wo kudahana.

Gereza ya Mpanga aho izo mfungwa zizafungirwa, yubakiwe imfungwa zizaturuka Arusha, ariko kuri ubu hafungirwa abantu bahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi, hakanafungirwa n’abakatiwe igihano cya burundu cy’umwihariko, aho baba mu kato, nta muntu ubasura.

XS
SM
MD
LG