Uko wahagera

Perezida Paul Kagame n’Abanyamakuru


Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyibanze ku gikorwa cyahuje ingabo z’u Rwanda ni za Congo mu kwezi gushize. Perezida Kagame yatangaje ko umubare w’ingabo z’u Rwanda zari zoherejwe muri icyo gikorwa zari 2800, none kozosezatahutse mu Rwanda. Yavuze kandi ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda usigaye k’ubutaka bwa Congo. Uyu mubare w’ingabo z’u Rwanda wari waragizwe ibanga mbere.

Muri Icyo kiganiro kandi, Perezida Kagame yavuze no ku mikorere y’urukiko mpuzamahanga. Aha yasubizaga ku kibazo kijyanye n’impapuro urwo rukiko rwenda gusohora, zita muri yombi Perezidawa Sudan Bachir . Asubiza icyo kibazo, yavuze ko ikibazo cya ruriya rukiko kiri mu mikorere, aho kuba rugamije ubutabera usanga rushingiye ku nyungu za politiki.

Iki ni ikiganiro cya mbere mu mwaka wa 2009, Perezida w’u RwandaPaul Kagame agiranye n’abanyamakuru.

XS
SM
MD
LG