Umunyamakuru, Bemeliki Valerie, wahoze akora kuri Radiyo RTLM, yatangiye kuburana mu bujurire bwa Gacaca. Niwe wajuriye, kubera ko nk’umuntu wireze akemera icyaha, atigeze yishimira igihano cy’imyaka 30 Gacaca yamukatiye mu rwego rwa mbere, mu mwaka wa 2008.
Mu byaha Bemeliki aregwa, harimo gushishikariza gukora jenoside yifashishije akazi yakoraga k’itangazamakuru. Kuri mikoro za RTML, Bemeliki yararangiraga interahamwe ahantu abatutsi babaga bihishe. Yatangaza mazina yabo kuri RTLM, interahamwe zikabasangayo, zikabavanayo, zikabica.
Umunyamakuru Bemeliki umaze imyaka 10 afungiye muri gereza nkuru ya Kigali, nti yigeze arushya ubutabera, kandi yemeye ibyaha aregwa asaba n’imbabazi. Uretse kuba aburanira mu bujurire mu murenge wa Kimisagara, Bemeliki kandi anaregwa no mu murenge wa Rugenge, hose ni mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Umunyamakuru Bemeliki Valerie niwe munyamakuru wenyine mu bakoraga kuri radiyo RTLM ufungiye mu Rwanda. Urubanza rwe rwatangiye kuya 22 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009. Ruzongera kuburanishwa kuya 7 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009.
Abandi banyamakuru baregwaga jenoside barimo: Dominiko Makeli, na Mukakibibi Thaciana, bakoreraga Radiyo Rwanda. Aba bo bamaze kugirwa abere na Gacaca. Ariko kuri Makeli, abahohotewe barajuriye, none aracyategereje guhabwa italiki yo kuburaniraho.