Uko wahagera

Bisengimana Elyse Afunzwe by’Agateganyo


Inteko Gacaca yategetse ko Bisengimana Elyse afungwa by’agateganyo. Mu isubirwamo ry’urubanza muri sentare Gacaca rw’uwahoze ari depite mu nteko ishinga amategeko, Bisengimana Elyse, inteko Gacaca irusubirishamo yategetse ko yaba agiye muri gereza by’agateganyo, bitewe n’uko yashoboraga gutoroka. Urubanza ruzasomwa kuya 21 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009.

Urukiko Gacaca rwatangaje uyu mwanzuro ruvuga ko rubona ibimenyetso bigaragaza ko bamwe mu bafatanyacyaha baregwa hamwe na Bisengimana bafite umugambi wo gutoroka.

Depite Bisengimana ubundi yakurikiranwaga ari hanze. Aregwa ibyaha 6 birimo gukora amalisiti y’abagombaga kwicwa, kujya mu manama ategura ubwicanyi, ndetse n’ivangura.

Depite Bisengimana yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko ari umudepite wo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi.

Isubirwamo ry’urubanza Gacaca rwe ryatangiye kuya 16 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009. Abacitse ku icumu rya jenoside nibo babisabye nyuma yo kutishimira uko yari yagizwe umwere mbere. Ni nayo mahirwe ya nyuma asigaranye imbere y’inkiko Gacaca.

XS
SM
MD
LG