Uko wahagera

Isubirwamo ry’Urubanza rwa Bisengimana Elyse


Sentare Gacaca yatangiye gusubiramo urubanza rwa Bisengimana Elyse. Urwo rubanza rw’uwahoze ari depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ari umudepite wo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, Depite Bisengimana Elyse, rwatangiye gusubirwamo mu rukiko Gacaca rw’aho avuka mu ntara ya Cyangugu. Bisengimana akurikiranweho uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Uru rubanza rwe rusubiwemo nyuma y’aho abacitse ku icumu rya jenoside batigeze bishimira uko yari yagizwe umwere ubugira kabiri mu mwaka wa 2007 na 2008. Kugira ngo hatabaho kubogama uko ari ko kose, urukiko rw’i Butare nirwo ruri kuburanisha urubanza rwe mu isubirwamo.

Urubanza rwa Bisengimana Elyse muri Gacaca rusubiwemo mu gihe mu badepite batowe mu mwaka wa 2008, atari yashyizwe ku ilisite y’abadepite ba FPR.

Uretse Bisengimana, urubanza rwa Mukezamfura Alfred wahoze ari Perezida w’inteko ishinga amategeko yacyuye igihe mu mwaka wa 2008, narwo rwamaze gushyikirizwa urukiko Gacaca rwa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali. Hategerejwe ko ahabwa itariki y’iburana.
XS
SM
MD
LG