Uko wahagera

Ruswa Irahitana Abayobozi mu Rwanda


Abayobozi batandukanye bakomeje gutabwa muri yombi mu Rwanda. Abayobozi bagize Leta nk'akarima kabo, batangiye guhagurukirwa mu Rwanda. Mu mezi abiri aheze, mu bigo bitandukanye bya Leta abayobozi batatu bamaze gutabwa muri yombi, bazira ibyaha bya ruswa mu itangwa ry'amasoko.

Uwabanjirije abandi, ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Vicent Gatwabuyenge. Yatawe muri yombi mu mpera z'umwaka wa 2008. Uwamukurikiye ni, George Katurebe, umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe gutegura no guhuza ishoramari rya Leta, CEPEX, watawe muri yombi mu kwezi kwa 1, mu mwaka wa 2009. Uwatawe muri yombi kuri uyu wa 4 z'ukwezi kwa 2, ni Dr. Louis Munyakazi, wari umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ibarurishamibare.

Aba bayobozi bose uko ari batatu, bakurikiranweho ibyaha bya ruswa mu itangwa ry'amasoko mu buryo budasobanutse, byahombeje Leta y'u Rwanda akayabo k'ama miliyoni ataramenyekana neza umubare.

Raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta zisohoka buri mwaka, zihora zigaragaza uburyo umutungo wa Leta y'u Rwanda wabaye sesa bayore. Itangwa ry'amasoko k'uburyo budasobanutse naryo rihora ritungwa agatoki. Inyigo yashyizwe ahagaragara n'urwego rw'umuvunyi mu Rwanda mu mpera za 2008, yerekanye ko muri aya masoko hazamo ruswa ikabije.

Iki kibazo niba cyatangiye guhagurukirwa, haribazwa umuyobozi utahiwe, hakanibazwa uzasigara, dore ko muri za Minisiteri no mu bigo bitandukanye bya Leta imikorere nk'iyo ariyo yimakajwe

XS
SM
MD
LG