Uko wahagera

Raporo  ku Matora y'Abadepite mu Rwanda


Indorerezi z'ibihugu by'i Bulayi zashyize ahagaragara Raporo irambuye ku matora y'abadepite yabaye mu Rwanda muri 2008. Bwana Michael Cashman wari uyoboye izo ndorerezi, yatangaje ko iyo raporo yatinze gusohoka kuko hari ibyo bari bakinonosora.Muri iyo raporo y'impapuro 48, bavuga ko n'ubwo amatora y'abadepite yo muri Nzeri mu mwaka wa 2008 yagenze neza, basanga hari ibikwiye kunonosorwa mu gihe cyizaza. Bakaba bashyize ahagaragara ibyifuzo n'inama bikubiye mu ngingo 22 mu kurushaho gutegura amatora mu gihe kizaza

Nk'uko izo ndorererezi zabigaragaje muri iyo raporo irambuye zatangaje kuya 26 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009, zigaragaza ko igiteranyo cy'impapuro zatoye neza ari 99,15 ku 100 naho igiteranyo cy'impapuro zabaye imfabusa kingana na 1,2 ku ijana. Iyo ubiteranije ubona ko bitangana n'ijana ku ijana mu gihe ari uko byakagombye kumera.

Muri icyo cyegeranyo kandi, izo ndorerezi zinenga uburyo ikusanya ry'amajwi ryagiye rikorwa hifashishijwe terefone, zisanga bitakozwe mu mucyo. Iryo kusanya basanga ryakagombye gukorwa ku mugaragaro no mu mucyo

Abo banya Bulayi basanga igihe cy'isaha imwe gishyirwa hagati y'igihe cyo kurangiza itora n'igihe cyo gutangira kubarura amajwi. Gikwiye kuvanwaho kuko kinyuranije n'itegeko rigenga amatora mu Rwanda. Indorerezi zisanga icyo gihe cyarashobora gutuma habaho ukwiba amajwi, cyane cyane mu gihe udusanduku tw'amatora tutari dufunze neza. Abo banya Bulayi na none basanga uburyo amashyaka ya politiki ashyira abakandida k'urutonde rwa nyuma hazamo urujijo.

Mu matora yo muri Nzeri mu mwaka wa 2008, mu Rwanda hari indorerezi z'umuryango w'ubumwe by'ibihugu by'i Bulayi 101.


XS
SM
MD
LG