Uko wahagera

Urubanza rwa Byuma Francois-Xavier muri Gacaca


Urubanza rwa Byuma Francois-Xavier, umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, rwari rumaze umwaka n’igice rwaraciwe. Byuma yari yakatiwe imyaka 19 y’igifungo, ubugira kabiri, n’urukiko Gacaca rwa Biryogo, mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali. Nyirubwite nti yigeze yishimira imikirize y’urwo rubanza, none yemerewe ko rwasubirwamo.

Inyangamugayo zo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rwankuyu mu ntara y’iburasirazuba, nizo zahawe gusubirishamo urwo rubanza. Zatangiye kongera kuruburanisha bundi bushya mu mizi yarwo ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009.

Byuma amaze kwibutswa ibyaha aregwa birimo kwiga imbunda, kwicisha umukobwa witwa Batamuriza, no kujya mu bitero by’ubwicanyi, yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta byo yakoze.

Ikatirwa ry’imyaka 19 y’igifungo rya Byuma Francois Xavier mu murenge no mu bujurire bwa Gacaca ya Biryogo mu mwaka wa 2007, ryari ryamaganwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo Human Right Watch ifite icyicaro muri Amerika, na Amnesty International ifite ikicaro mu Bwongereza.

Byuma yasabye ko urubanza rwe rwasubirwamo dore ko ari nayo mahirwe ya nyuma asigaranye, kugira ngo arebe ko yagirwa umwere. Urukiko Gacaca rwimuriye urwo rubanza ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG