Uko wahagera

CAN y’Ingimbi Yatangiye i Kigali 


Ku munsi wa mbere habaye imikino ibiri. Umukinowa mbere wafunguye , ikipe y’u RwandaAmavubi yatsinze igihugu cya Mali ibitego bibiri kuri kimwe. Undi mukino Cameroon na Ghana byanganyije igitego kimwe kuri kimwe. Aya makipe yose ni ayo mu itsinda rimwe.

Iyi ni imikino ya nyuma y’igikombe cy’abatarengeje imyaka 20 yatangiye i Kigali kuri uyu wa 18 z’ukwa mbere, ikazarangira kuya 1 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2009. Ibihugu 8 nibyo biri mu guhatanira iki gikombe.

Ku mukino wa mbere, Abanyarwanda bari bakubise buzuye sitade Amahoro i Remera i Kigali, baje kogeza ikipe yabo. Nyamara ababibonye bavuga ko hari itandukaniro rinini ku mukino wahuje Amavubi na Mali ndetse n’umukino wahuje Cameroon na Ghana, aho Cameroon na Ghana zakinye umukino wo mu rwego rwo hejuru, bikagaragarira Amavubi ko afite akazi katoroshye.

XS
SM
MD
LG