Uko wahagera

Abakurikiranweho Icyaha cyo Kugambanira Igihugu mu Rwanda


Abasirikare ba RDF bakurikiranweho kugambanira igihugu no guhungabanya umudendezo wacyo babandanya gufungwa by'agateganyo.

Urukiko rw'ikirenga mu Rwanda, rwemeje ko abasirikare 7 bo mu gisirikare cy'u Rwanda RDF n'umupolisi 1 bakomeza gufungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30. Urukiko rwatangaje ko ari mu rwego rwo gukomeza iperereza no gushakisha abandi bafatanije mu gukora icyaha cyo kugambanira igihugu no kukibuza umudendezo. Nk'uko urukiko rwabitangaje, abakekwa bose hamwe ni 18.

Icyi cyemezo cyafashwe n'urukiko rw'ikirenga ku itariki ya 14 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009. Urukiko rukaba rwatangaje ko icyaha bakurikiranweho bagikoreye mu mpande zitandukanye z'u Rwanda.

Urukiko rwavuze ko, mu gukora icyi cyaha, bagombaga kwifashisha intwaro zitandukanye, zirimo na grenade zagombaga guterwa hirya no hino mu gihugu, ahantu hahurira abantu benshi nko mu mashuri.

Aba basirikare batawe muri yombi ku itariki ya 16 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2008. Bose bakaba bafite amapeti matoya nk'uko byagaragajwe n'imyenda bari bambaye. Itariki urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi nti yatangajwe.

Ibintu nk'ibi byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2007, ubwo abahoze ari abasirikare ba RDF 11 bagaruwe mu Rwanda n'igihugu cya Uganda, bashinjwa nabo ibyaha bimwe nk'ibyaba. Kuva icyo gihe kugeza n'ubu, urubanza rwabo nti ruratangira kuburanishwa mu mizi yarwo.



XS
SM
MD
LG