Uko wahagera

Umunsi Mukuru wa Noheri i Kigali


Hirya no hino mu mujyi wa Kigali haragaragara imitako ya Noheri yiganjemo igiti cya Noheri cyumishijwe mu buryo bwa kizungu; amakarita ariho ubutumwa bwa Noheri, ndetse na Pere Noel n’ibindi. Ibyo bikagaragaza uko umusi mukuru wa Noheri witeguriwe i Kigali.

Nyamara ababicuruza babwiye Ijwi ry’Amerika ko icyashara cyabo kitifashe neza, cyane, bagereranije n’imyaka ishize. Bati ’biragaragaza ko mu mufuka w’Abanyarwanda hatifashe neza”.

Mu gihe ariko aba barira, abashoferi batwara abagenzi bo baraseka bakamwenyura. Abagenzi ni uruvunganzoka. Abenshi bahisemo kwerekeza iy’igiturage kurirayo umunsi mukuru wa Noheri. Bamwe twabasanze aho bategera abagenzi babuze imodoka byabashobeye, bibaza niba Noheri bazayirira i Kigali.

Abacuruza ibyo kurya nabo badutangarije ko abaguzi atari benshi cyane. Basanga ibi biterwa n’uko Noheri n’Ubunani byizihizwa abantu bafite ibindi bibategereje, birimo nk’itangira ry’amashuri riba mu kwa mbere.

XS
SM
MD
LG