Uko wahagera

Perezida Kagame ku Vyerekeye Nkunda


"Sinigeze na rimwe mvugana kuri terefone na Nkunda" Perezida Kagame. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yahakanye ko atigeze na rimwe avugana na Nkunda kuri telefoni. Yongeyeho ko atigeze na rimwe ahura na we ndetse ashimangira ko atanamuzi, ngo uretse kumubona ku ma tereviziyo.

Ibyo yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku itariki ya 17 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2008. Asubiza ikibazo kijyanye na raporo z'impuguke za UN ziheruka gukora, zikerekana ko u Rwanda rufasha Gen. Nkunda wigometse k'ubutegetsi bwa RD Congo. Zanerekanye ko Perezida Kagame avugana nawe kuri terefone.

Icyo kiganiro cyasaga nk'aho cyabaye cyose mu rurimi rw'icyongereza. Perezida Kagame yashimangiye ko ari ukuri avuga uyu munsi, ko ari ukuri yavuze mu gihe gishize, ko kandi ari ukuri azavuga ejo hazaza, ko abavuga ko agirana ibiganiro kuri terefone na Nkunda babeshya. Ngo niba hari na terefone yo muri Perezidansi y'u Rwanda yavuganye na Nkunda, ntabwo bivuze ko ariwe bavuganye.

Iki kiganiro gisa nk'aho aricyo kiganiro cya nyuma Perezida Kagame agiranye n'abanyamakuru mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG