Uko wahagera

Tripartite-Plus mu Nama i Kigali


Ibihugu bigize akanama “Tripartite-Plus” byaraye bihuriye i Kigali mu Rwanda mu nama y'umunsi umwe, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Muri iyo nama hafashwe imyanzuro yo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigali.

Ibihugu bigize akanama “Tripartite-Plus” ni u Rwanda, u Burundi, u Bugande na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibyo bihugu baganiriye ku kibazo cy'imitwe yitwaje intwaro mu buryo butemewe n'amategeko ariyo FDLR, umutwe ugizwe n’Abanyarwanda uri mu burasirazuba bwa Congo, LRA na ADF/NALU irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b’ibihugu bigize “Tripartite-Plus” basabye ko umwanzuro numero 1804 w’inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi ushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse. Abo ba Minisitiri basabye kandi ko inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe amahoro ku isi ifatira imitwe ya LRA na UDF/ NALU ibihano bimwe nk'ibyo yafatiye FDLR.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda, Rosemary Museminari, yatangarije Ijwi ry'Amerika ko ikibazo cya FDLR gikomeye, kandi ko kireba isi yose. Avuga ko hagomba igihe kugira ngo kizacyemucye.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo, Tambwe Alexis, yarahakanye ko nta basirikare ba FDRL by'umwihariko bari mu mutwe urinda Perezida wa Congo. Minisitiri Tambwe ati “icyo dushyize imbere ni ukurangiza icyo kibazo cya FDLR”.

Abitabiriye iyi nama bashimye ko igihugu cya Congo cyihaye igihe cyo mu gihembwe cya mbere cy'umwaka, ngo kibe cyongeye gufungura Ambasade z'ibindi bihugu bigize “Tripartite-Plus”. Ku ruhande rw'u Rwanda, rwo rwararangije kwemeza ambasaderi uzaruhagararira muri Congo. Minisitiri Museminari yatangaje ko u Rwanda rutegereje ko Congo imwemera.

XS
SM
MD
LG