Uko wahagera

No mu Rwanda Lisansi Yongeye Kuba Ikibazo


Amwe mu masitasiyo ya lisansi yo mu mujyi wa Kigali amaze iminsi igera kuri 5 adafungura imiryango kuko nta lisansi afite. Aho iri kuboneka naho harangwa imirongo miremire.

Abatwara imodoka badutangarije ko abacuruza lisansi bayifite, ariko bakaba bari kwanga kuyitanga, bitewe ni uko bashaka kongera ibiciro Leta yo ikabangira.

Mu kiganiro umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi, Ruvebana Antoine, yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2008, yatangaje ko ikibazo cy’ibura rya lisansi mu Rwanda kiri guterwa n’uko igihugu cya Kenya, ari naho lisansi ikoreshwa mu Rwanda ituruka, cyanze kumanura ibiciro bya lisansi mu gihe ku isoko mpuzamahanga byamanutse.

Bwana Ruvebana yanavuze ko u Rwanda rwohereje intumwa muri Kenya kurebera hamwe uko icyo kibazo cyacyemuka.

Lisansi yaragabanutse mu Rwanda mu gihe cy’amezi abiri, aho yavuye ku mafaranga 924 y’amanyarwanda igera kuri 756.

XS
SM
MD
LG