Uko wahagera

Kalisa Yakatiwe Imyaka 6 y'Igifungo


Mu bujurire, umunyemari Kalisa Gakuba Alfred yakatiwe imyaka 6 y'igifungo. Urukiko rukuru ruyobowe na Perezida warwo Businge Jonshon, rwakubye hafi inshuro 3 igihano umunyemari Kalisa Gakuba Alfred yari yakatiwe n'urukiko rwisumbuye. Aho rwamukatiye amezi 72 ni ukuvuga imyaka 6 y'igifungo. Mu gihe mu rukiko rwisumbuye yari yakatiwe amezi 27 angana n'imyaka 2 n'amezi 3 y'igifungo.

Isomwa ry'urwo rubanza ryabaye ku itariki ya 21 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008. Urukiko rukuru rwatangaje ko Kalisa nta subikagihano akwiye guhabwa, kuko yakatiwe igihano kirenze imyaka 5 y'igifungo. Abo mu muryango we bari aho, baguye mu kantu bacyumva icyo gihano akatiwe.

Hakurikijwe amategeko y'u Rwanda, Kalisa nta bundi bujurire ashobora gukora mu rukiko rw'ikirenga, bitewe n'uko igihano yakatiwe kiri munsi y'imyaka 10 y'igifungo. Asigaranye amahirwe yo gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika, cangwa se gusaba ifungurwa nyuma ya 1 cya 4 cy'igifungo cyose yakatiwe.

Mu byaha 6 umunyemari Kalisa yari akurikiranweho byose byari byaranajuririwe. Urukiko rukuru rwamuhamije icyaha kimwe cyonyine gishamikiye ku cyaha cy'ubuhemu. Icyo cyaha ni icyo kwihesha inguzanyo y'igihe gito zagiye zivamo iz'igihe kirekire.

Akimara gusomerwa, imodoka ya gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 yahise imusubiza muri iryo cumbi, aho ari guhera ku itariki ya 5 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2006.

Umunyemari Kalisa afite imyaka 56 y'amavuko. Kuva yatabwa muri yombi, urubanza rwe rwavuzweho byinshi, bitewe n'uko yari umwe mu banyemari bo mu Rwanda wari ubanye neza n'ubutegetsi bwa FPR.

XS
SM
MD
LG