Uko wahagera

Inama Nkuru y’Abana i Kigali


Abana 416 baturutse hirya no hino mu mirenge igize u Rwanda nibo bahagarariye abandi mu inama iherutse kubera i Kigali mu Rwanda. Ni kunshuro ya 4 iyi nama iterana. Abana bihitiyemo insanganyamatsiko y’uruhare rw’abana mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside”.

Mur’iyi nama yamaze umunsi umwe, abana bayitabiriye bagejeje ku bayobozi batandukanye ibibazo n’ibyifuzo by’abana bagenzi babo babatumye.

Mur’ibyo byifuzo harimo ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze badaha abana urubuga kugira ngo babagezeho ibyo batekereza, bamwe mu babyeyi, abarezi n’abana bafite ingengabitekerezo ya jenoside, n’ikibazo cy’abana batakaza amashuri kubera kubura amikoro.

Mu gusoza inama, abana bayitabiriye biyemeje kuba umusingi w’amahoro, barwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho yaturuka hose. Banasabye ko bakoroherezwa mu gusura inzibutso za jenoside.

Abana kandi basabye bashinyitse ko ibyifuzo byatanzwe muri iyi nama byazashyirwa mu bikorwa nti bibikwe mu kabati.

Iyi nama yateguwe na minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo, ifatanije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF. Yaherukaga kuba mu mwaka wa 2007. Iyi nama nta bana ba diaspora Nyarwanda bayitabiye, cyakora mu gihe iheruka bari bayirimo.

XS
SM
MD
LG