Uko wahagera

Umukino wa Sit Ball i Kigali


Igikombe cy’isi yose cy’umukino wa Sit Ball cyabereye i Kigali. Uwo mukino w’abafite ubumuga, bakina bicaye “sit ball” wabereye i Kigali, ku nshuro ya kabiri. Uwo mukino witabiriwe n’ibihugu 6, bibiri by’i Bulayi na bine byo muri Afrika. Igikombe cyegukanwe n’igihugu cy’u Budage.

Ibyo bihugu byitabiriye uwo mukino ni u Budage, u Busuwisi, Congo-Kinshasa, u Burundi, u Bugande n’u Rwanda. Kuko u Budagi aribwo bwari bwatwaye igikombe ubuheruka, mu mwaka wa 2006, bwazanye amakipe 2. U Rwanda rwakiriye uwo mukino narwo rwari rufite amakipe 2. Ibindi bihugu byari byazanye ikipe imwe imwe.

Umukino w’icyo gikombe wakinwe ku itariki ya 7 n’iya 8 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008, kuri sitade ntoya y’amahoro i Remera, i Kigali. Umukino wa nyuma wahuje amakipe abiri y’abakina bicaye bo mu Budage. Imwe itsinda indi yegukana igikombe n’imidari ya zahabu. U Rwanda rwabonye umwanya wa 3.

N’ubwo uwo mukino uri mu bwoko bwa Volley Ball, utandukanye nayo. Aho mu kibuga hakina abakinnyi 5 mu gihe muri Volley Ball isanzwe, hakina abakinyi 6. Abakinyi bakinira mu kibuga gitwikiriye cya Volley Ball isanzwe ariko urushundura barugize rugufi cyane. Bakinira mu cya kabiri cy’ikibuga cyose.

Kapiteni w’ikipe y’abakina bicaye mu Rwanda, Bizimana Dominique, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye uwo mukino rwikurikiranya, bitewe n’uko nta kindi gihugu cyari cyasabye kuyakira, kandi u Rwanda rukaba rwari rwujuje ibyasabwaga. Ngo kuba uwo mukino witabirwa n’amakipe macye, biterwa n’uko andi abura ubushobozi bwo kuyitabira.

XS
SM
MD
LG