Uko wahagera

Abayobozi b’Isi i Kigali ku Kibazo Cya Congo


Abayobozi batandukanye b'isi bari mu nama i Kigali ku kibazo cya Congo. Abayobozi bo mu bihugu by'ibihangange bitandukanye vyo ku isi bamaze iminsi bakuranwa ubutitsa i Kigali, kubera imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo. Abo bayobozi baturutse muri Amerika, Ububirigi, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubumwe bw'Ibihugu bya Bulayi, no mu muryango w'abibumbye.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afrika, Jendayi Frazer, nawe yageze I Kigali. Atangaza ko abarwana muri Congo bagomba kureka imiryango y'abagiraneza igafasha abakuwe mu byabo n'imirwano.

I Kigali mu Rwanda hageze kandi na minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi, Karl de Gutch, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa, Bernard Kouchner. Abo bose bahageze ku itariki ya 1 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008.

Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yatangaje ko nta mishyikirano iteganijwe hagati ya Perezida wa Congo Joseph Kabila na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, nk'uko byari byatangajwe n'ibitangazamakuru bitandukanye.

XS
SM
MD
LG