Uko wahagera

Ikibazo c’u Rwanda na Congo


U Rwanda rwanze kugirana imishyikirano na RDC. Mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye intumwa za guverinoma y'icyo gihugu zimuzaniye ubutumwa bwa Perezida Kabila wasabaga Perezida Kagame ko ashaka ko bagirana imishyikirano ku kibazo cy'imirwano yongeye kubura muri iyo ntara.

Ambasaderi Mutaboba Joseph, intumwa idasanzwe ya Perezida w'u Rwanda mu karere k'ibiyaga bigari, yatangarije kuri Radiyo y'igihugu ko izo ntumwa zakiriwe na Perezida Kagame mu ijoro ryo kuwa 28 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008. Ambasaderi Mutaboba yavuze ko Perezida Kagame yabwiye izo ntumwa ko ibibazo byo muri Congo bireba AbanyeCongo ubwabo ntaho bihuriye n'u Rwanda.

Ambasaderi Mutaboba yavuze ko u Rwanda rusanga nta mpamvu rwaganira na Congo mu gihe icyo gihugu kitigeze cyubahiriza amasezerano ya Lusaka na Nayirobi.

Kuva intambara yakongera kubura muri Kivu y'amajyaruguru hagati y'ingabo za Congo n'iza Gen. Laurent Nkunda, Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda kuba rufasha ingabo za Gen. Nkunda. Ariko u Rwanda rwarabihakanye.

XS
SM
MD
LG