Uko wahagera

Ururimi rw'Igifaransa mu Rwanda


U Rwanda rwatangaje ko rutaciye ururimi rw'Igifaransa. Abaminisitiri bashinjwe uburezi mu Rwanda na minisitiri w'itangazamakuru, batangarije abanyamakuru ko n'ubwo u Rwanda rwihaye gahunda yo kwigisha mu cyongereza ndetse no kurukoresha mu bucuruzi, bitavuze ko ururimi rw'igifaransa rwaciwe mu Rwanda.

Abo baminisitiri batangaje ko u Rwanda rwahisemo gukoresha icyongereza bitewe n'inyungu rukibonamo. Bati" Gukoresha igifaransa byari igihombo kinini k'u Rwanda", bitewe n'uko kuri ubu icyongereza aricyo gifite umwanya munini ku isi.

Abo baminisitiri basobanuye ko ku ikubitiro abarimu ibihumbi 6 bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye aribo bazahugurwa mu rurimi rw'icyongereza kugira ngo bitegure kwigisha muri urwo rurimi mu mwaka w'i 2010.

Uretse abanyeshuri, icyo cyemezo cyo gukoresha ururimi rw'icyongereza kireba kandi n'abakozi ba Leta abenshi muri bo bakaba bakoreshaga ururimi rw'igifaransa.

Abo baminisitiri batangaje ko impamvu z'uko u Rwanda rwaciye umubano n'Ubufaransa ataho ihuriye n'ikoreshwa ry'icyongereza mu Rwanda.

Icyemezo cyo gukoresha icyongereza mu Rwanda cyafashwe n'inama y'abaminisitiri yo kuwa 8 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008.

U Rwanda rwafashe ico cyemezo nyuma y'aho rwinjiriye mu muryango w'Afrika y'iburasirazuba. Nibirushobokera mu mwaka wa 2009, rukazemererwa no kwinjira mu muryango uhuza u Bwongereza n'ibihugu byakoronijwe nabwo.

XS
SM
MD
LG