Uko wahagera

Inama Kuri za Kaminuza n'Amashuri Makuru i Kigali


Inama mpuzamahanga k'uburezi bwa za kaminuza n'amashuri makuru iriko ibera i Kigali mu Rwanda. Iyo nama igamije kongerera ubushobozi abaturage na za kaminuza z'Afrika, kugira ngo bashobore guhatana mu iterambere mpuzamahanga.

Iyo nama iteraniyemo impuguke zitandukanye zigera kuri 200, ziganjemo abayobozi ba za kaminuza zo mu bihugu bitandukanye by'Afrika, n’abo muri za kaminuza z'Amerika. Mu bayitabiriye kandi, harimo Minisitiri w'Uburezi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Margaret Spellings.

Mu ijambo Minisitiri Spellings yagejeje ku bari muri iyo nama, yavuze ko ku isi yose nibura abana miliyoni 77 batageze mu ishuri. Miliyoni 38 muri bo, babarizwa muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Minisitiri Spellings yasabye abari muri iyo nama kubitekerezaho.

Minisitiri Spellings yavuze ko ubufatanye muri za kaminuza zo muri Afrika n’izo muri Amerika bukenewe mu iterambere ry'Afrika. Amerika ikazatanga miliyoni imwe y'amadolari, azakoreshwa mu rwego rwo gushishikariza ubwo bufatanye.

Umuyobozi wa kaminuza yigenga ya Ngozi mu Burundi, Padiri Appolinaire Bangayimbaga, ari nawe gusa witabiriye iyi nama avuye muri icyo gihugu, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko n'ubwo ubufatanye nk’ubu bwatinze, bizeye ko hari icyo buzamara.

U Rwanda kibaye igihugu cya mbere muri Afrika mu kwakira iyi nama. U Rwanda rufite amashuri makuru na za kaminuza yose hamwe 14, abarirwamo abanyeshuri ibihumbi 44. Kaminuza ya mbere mu Rwanda yafunguye imiryango mu mwaka w'i 1963. Abari muri Kaminuza mu Rwanda nti bagera nibura no kuri rimwe ku 100.


XS
SM
MD
LG