Uko wahagera

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku Vyerekeye Uburezi


Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu ruzinduko mu Rwanda. Inkuru Ijwi rya Amerika rikesha Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali, itangaza ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi muri Amerika, Margaret Spellings, atangira uruzinduko mu Rwanda ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008.

Uruzinduko rwa Madamu Spellings mu Rwanda ruzabanzirizwa no gusura urwibutso rwa genoside rwo ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Madamu Spellings azitabira inama mpuzamahanga k’uburezi izabera i Kigali. Azasura kandi amwe mu mashuri yo mu Rwanda, nyuma agirane ikiganiro n’abanyamakuru.

Uru ni uruzinduko rwa mbere Madamu Spellings agiriye mu Rwanda. U Rwanda buri mwaka rwohereza muri Amerika abanyeshuri bajya kwiga muri za kaminuza.

Uretse uburezi, Amerika ifasha u Rwanda kandi mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, cyane cyane ku bijyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA.


XS
SM
MD
LG