Uko wahagera

No. 46 y’Ikinyamakuru UMUCO Yarafashwe


Ikinyamakuru UMUCO cyafashwe na Polisi y'u Rwanda kivuye mu icapiro. Ikinyamakuru kigenga UMUCO NO 46 cyo kuwa 11-25 ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008 nti cyabonywe n'abasomyi. Icyo kinyamakuru cyafashwe na Polisi y'u Rwanda ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kivuye gucapwa i Kampala. Hari kuwa gatandatu tariki ya 11 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008. Impamvu cyafashwe kugeza ubu ntiramenyekana.

Nk'uko umuyobozi mushya w'icyo kinyamakuru, wanahoze ari umwanditsi mukuru wacyo, Jean Cherif Leonard Rugambage, yabitangarije Ijwi ry'Amerika, ikinyamakuru cyageze ku mupaka i Gatuna cyakirwa na Polisi. Aho cyavuye cyerekezwa ku biro bikuru bya Polisi ku Kacyiru. Jean Cherif Leonard Rugambage yabajijwe icyamuteye gusohora icyo kinyamakuru, mu gihe nyiracyo ariwe Bizumuremyi Bonaventure ashakishwa n'inzego z'umutekano.

Rugambage yatubwiye ko yeretse abapolisi bafashe icyo kinyamakuru urwandiko yandikiye minisitiri w'itangazamakuru amumenyesha ko ariwe muyobozi mukuru w'icyo kinyamakuru. Yatubwiye ko bamushyize ku cyizere ko ashobora guhabwa icyo kinyamakuru, inzego zibishinzwe zimaze kubisuzuma.

Ijwi ry'Amerika ryavuganye n'umuvugizi wa Polisi Willy Marcel Higiro, adutangariza ko atazi impamvu ikinyamakuru UMUCO cyafashwe na polisi, ko ariko nayimenya ayitubwira. Cyakora twategereje ko ayitubwira turaheba.

N'ubwo ikinyamakuru UMUCO cyafashwe, Ijwi ry'Amerika ryabashije kubona kopi yacyo. Mu nkuru cyasohoye, harimo: Abazahangana na Kagame mu matora ya 2010 batangiye kuboneka; Demokarasi ivuguruye: ubwumvikane mu bujura bw'amajwi buragenda nuba umuco muri Afrika, n'izindi.

Ikinyamakuru kigenga UMUCO cyaheruka gusohoka mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008. Icyo gihe yari NO ya 45 aho cyasohoye inyandiko igereranya Perezida Kagame na Hitler. Kubera iyo nyandiko, urwego rw'abahwituzi mu itangazamakuru rwari rwasabye urwego rubishinzwe ko cyafungwa umwaka. Ariko icyo cyifuzo nti kigeze gishyirwa mu bikorwa. Kuva icyo gihe, ntawe uzi irengero ry'uwahoze ari umuyobozi wacyo Bizumuremyi Bonaventure.

Ntabwo ari ubwa mbere ikinyamakuru kigenga UMUCO gifatwa na Polisi. Mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2005 numero ya 18 y'icyo kinyamakuru nayo niko byayigendekeye.


XS
SM
MD
LG