Uko wahagera

M’u Rwanda Abantu 6 Bararashwe n’Umusirikare


Umusirikare w’u Rwanda warashe abantu 6 mu mujyi wa Kigali yagejejwe imbere y’urukiko. Solda Masoro Bizimana warashe abasivile 6 akabica mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali yaciye imbere y’inama y’ubucamanza bwa gisirikare. Yemeye ibyaha 2 muri 3 aregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Solda Bizimana yemeye icyaha cy’ubwicanyi, anemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Ahakana icyaha cy’ubujura bukoreshejwe icyaha.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye urukiko ko budashidikanya ko Bizimana ariwe warashe akanica abo bantu 6. Akaba yarabikoze mu ijoro ryo kuwa 25 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008. Bwasabye ko yaba afunzwe iminsi 30 mu gihe bugikomeza iperereza ku byaha yakoze.

Solda Bizimana akurikiranwe hamwe n’abasivire 2 baregwa kumuhishira muri ibyo byaha yakoze. Aribo Ahimana Philippe na Semana Jean de Dieu. Barahakanye bivuye inyuma ibyo byaha. Ariko nti byabuza ubushinjacyaha kubasabira nabo kuba bakomeza gufungwa iminsi 30.

Urukiko rwa gisirikare rwatangaje ko ruzatangaza kuya 10 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008, niba Solda Bisoro n’abo basivire 2 bazakurikiranwa bari muri gereza cyangwa se bari hanze.

XS
SM
MD
LG