Uko wahagera

HCM n’Ibitangazamakuru bya Leta mu Matora y’Abadepite mu Rwanda


Mu Rwanda, HCM iranenga uko ibitangazamakuru bya Leta byakoreshejwe mu matora y’abadepite. Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, HCM, yashyize ahagaragara raporo yerekana ko ibitangazamakuru bya Leta byabogamye mu amatora y’abadepite yabaye mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008, mu gihe byagombaga gukoreshwa mu buryo bungana ku biyamamazaga bose.

Iyo raporo ivuga ko ishyaka FPR ryahabwaga umwanya uruta uw’andi mashyaka PL, na PSD ndetse n’umukandida wigenga byari bihanganye naryo muri ayo matora.

Iyo raporo iranenga kandi ibibazo abanyamakuru b’ibyo bitangazamakuru babajije abanyepolitiki muri icyo gihe. Ikavuga ko batabajije ibibazo bifitiye akamaro Abanyarwanda, ko ahubwo bibanze gusa kuri manifesiti z’amashyaka ndetse n’umukandida wigenga.

Inama nkuru HCM yari yatangaje amabwiriza mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, yarebaga by’umwihariko ibitangazamakuru bya Leta, ndetse yanabitegekaga guha uburenganzira bungana abiyamamaza mu matora y’abadepite 2008.

Ntabwo ari inama nkuru HCM yanenze ibyo bitangazamakuru bya Leta kuba byarakoreshejwe mu buryo busumbana, na raporo y’intango yashyizwe ahagaragara n’indorerezi z’i Bulayi kuri ayo matora, nayo yari yanenze uko ibyo bitangazamakuru byakoreshejwe mu matora y’abadepite.

Iyo raporo ya HCM yibanze ku minsi 20 yari yahariwe igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’abadepite. Ni ukuvuga guhera ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008 kugeza ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.


XS
SM
MD
LG